Uri Hano »» Ahabanza » , Rihanna agiye guhabwa miliyoni 3 z'amadorari n'iduka ryagurishije imipira iriho ifoto ye atabizi (Inkuru + Amafoto)

Rihanna agiye guhabwa miliyoni 3 z'amadorari n'iduka ryagurishije imipira iriho ifoto ye atabizi (Inkuru + Amafoto)

Yanditswe na Unknown | Thursday, January 22, 2015 Saa 17:31


Umuhanzikazi Rihanna agiye guhabwa miliyoni eshatu z'amadorari n'iduka topshop ibi bikaba bije nyuma yaho iri duka ryacuruje imipira iriho ifoto ya Rihanna nyamara nyirubwite we atabizi akaza kurijyana mu rukiko.

Ubusanzwe rihanna akaba ari inshuti na nyiri topshop sir philip uyu mugabo akaba yarakoresheje ubucuti bafitanye maze agakora imipira yo kwambara yarangiza agashyiraho ifoto ya rihanna.
Uyu niwo mupira wagurishijwe na topshop uriho ifoto ya Rihanna 

Nubwo nyiri topshop iyi mipira yamwinjirije akayabo kangana na miliyoni 5 n'ibihumbi 500 by'amadorari, Rihanna we ntibyamushimishije nagato doreko ifoto yakoreshejwe kuri uyu mupira yafashwe mu mashusho y'indirimbo ye we found love yakoze muri 2011 ndetse iyi photo akaba ari nayo yakoresheje kuri cover ya album ye .

Rihanna akaba yarahise ajyana uyu mugabo mu rukiko uyu munsi akaba aribwo urukiko rwemeje ko rihanna ahabwa miliyoni 3 z'amadorari z'indishyi na nyiri topshop kubera ko yakoresheje iriya photo ye kandi atabimusabiye uburenganzira.


  
Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->