Uri Hano »» Ahabanza » Nyuma yo gutandukana na Irina Shayk, Cristiano Ronaldo yabonye umukunzi mushya.

Nyuma yo gutandukana na Irina Shayk, Cristiano Ronaldo yabonye umukunzi mushya.

Yanditswe na Unknown | Tuesday, January 20, 2015 Saa 13:36



Cristiano Ronaldo umaze iminsi mike atandukanye n'uwo babyaranye imfura yabo Cristiano Ronaldo Jr., Biravugwa ko kuru ubu ashobora kuba ari guteretana n'undi mukobwa w'umunyamakuru mu gihugu cya espanye (Spain). 

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Millor aravuga ko Cristiano Ronaldo nyuma y'agahe gato atandukanye n'uwari umukunzi we ubu noneho ashobora kuba ari mu rukundo n'umunyamakuru Lucia Villalon Puras wanamufashije ubwo yikwishimiraga igiihembo cya Ballon D'Or yahawe mu ntangiriro z'uku kwezi.

Iyi Foto ikaba yarayishyizwe n'uyu mukobwa kuri Twitter. 

Uyu mukobwa n'ubusanzwe akaba asanzwe akunda Cristiano dore ko yakomeje kugenda ashimagiza Cristiano Ronaldo kuri twitter ye ubwo yahabwaga Ballon D'Or.


Lucia Villalon Puras ngo ntajya abura mu mikino yose Cristiano Ronaldo aba ari bugaragaremo dore ko akunze no guhita ashyira amafoto hanze ari kumufana cyane.


Andi mafoto ya Lucia Villalon Puras uvugwaho gukundana na Cristiano Ronaldo.


Nubwo bitaremezwa na ba nyirabyo (Cristiano Ronaldo na Lucia Villalon Puras) bikomeje kuvugwa ko bafitanye umubano wihariye.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->