Amber Rose ni umukobwa w'umunyamideri watangiye gutangira kumenyekana ubwo yakundanaga na Wiz Khalifa, abantu benshi bagenda bamumenya gutyo gusa muri iyi minsi nibwo yaratangiye kuyogoza murandasi (internet) yo hirya no hino abantu bavuga ku mafoto atangira ingano amaze iminsi ashyira hanze yatumaga buri wese noneho ejo buri wese ajya kureba iyo yasohoye, kuburyo abamukurikira kuri instagram bavuye kuri millioni 2 bakagera kuri 4 zicyiyongera.
Umwe mu bamukurikiraga kuri Instagram rero wiyise @amberhoez yagiye agaragaza kenshi ko uyu mukobwa akoresha photoshop akenshi mu mafoto ashyira ahagaragara, akaba abikora ngo kugirango akomeze kuvugwa ko afite ubwiza budasanzwe. Uyu @amberhoez rero akaba yaranagiye agaragaza ko uyu mugore nawe yakoresheje Plastic Surgery akongeresha ingano y'ikibuno cye ibi bikunze kuvugwa no kuri Nicki Minaj.
Amwe mu mafoto yagaragajwe na @amberhoez
Amber Rose amaze kumenya ko uyu muntu ashobora gutuma bimenyekana kw'isi yose rero akaba yarahise amu blocka kuburyo atongera kubona amafoto ye na rimwe.
Aya mafoto rero akaba ashobora kukwereka uburyo iyo yafotowe n'aba Paparazzi nta toto aba afite nk'iyo yashyize hanze amafoto ari we bwite.
Bikaba byemezwa na benshi rero ko uyu mugore yarafite ubwiza buhebuje mbere y'uko abyara Sebastian yabyaranye na Wiz Khalifa gusa akaba yarakomeje gushaka kwemeza abantu ko gifite uburanga nk'ubwo yarafite atarabyara nubwo hari bamwe batangiye kugenda babikeka ubwo bamubonaga ku mucanga ejobundi i Miami aho wabonaga ko umubiri agaragaza atari wo asanzwe agaragaza mu mafoto.
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.