Uri Hano »» Ahabanza » , Dore uko wasiba account yawe ya Yahoo mail.

Dore uko wasiba account yawe ya Yahoo mail.

Yanditswe na Unknown | Friday, January 02, 2015 Saa 17:48



Hari umukunzi wacu wari watubajije uburyo account yo kuri Yahoo.com isibwa uyu munsi rero tukaba tugiye kumenya neza uburyo bikorwa, Dore ko bitanagoranye!
— Niba utari winjiye muri yahoo, Injiramo ukoresheje Email yawe ushaka gusiba

KANDA HANO urahita ugera kuri Page igufasha gusiba account yawe ya yahoo burundu.

Cyangwa ushobora gukora kopi y'izi adrress [[ https://edit.yahoo.com/config/delete_user]] .

— Ukimara kuhagera urahita ubona Page imeze nk'iyi iri hano hasi.


Aho baraba bakubaza niba koko ushaka kuyisiba, Ubwo kugirango ubyemeze urahita ushyira password zawe ku nshuro ya nyuma kugirango byemezwe ko ari nyirubwite ushaka gufunga account, Uzishyire mu mwanya wabigenewe baraguha, Unakoporore amagambo baraguha kuri Captcha.

Ukande ahanditse "Terminate This Account"

— Urahita ugera kuri Page imeze nk'uko bigaragara hano hasi.


Iraba ikumenyesha ko:"Bigomba kumara iminsi 90 kugirango ikipe ya Yahoo isibe buri kimwe cyose kijyanye na konti ( account)  yawe.

Kuri account ziri Premium ho bimara imyaka 3.

Twizere ko bisibanutse neza, Gusa uramutse ubigizeho ikibazo wacyandika muri comment kugirango tubashe kugufasha aho bishoboka!

Gushyiraho comment hifashishwa account ya Facebook,  Twitter cyangwa Email yawe!

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->