Umukinnyi Rurangiranwa Cristiano Ronaldo kuri ubu wamaze kwibikaho igihembo cya Ballon D'Or 2014 bidasubirwaho, ubwo yarakimara guhabwa iki gihembo ku mugoroba w'ejo yaganirijwe n'abanyamakuru aza gutangaza ko akumbuye ikipe ya Manchester United na Sir Alex Ferguson wahoze ari umutoza we.
Ku mugoroba w'ejo tariki 12/01/2013 byari ibyishimo bikomeye kuri CR7 n'abakunzi be ubwo yegukanaga Ballon D'Or, Nyuma yo kwegukana iki gihembo Cristiano Ronaldo wamaze imyaka igera kuri 6 mu ikipe ya Manchester United mu magambo ye akaba yagize ati: "Ndabona ndi kugaruka mu bihe byiza nabayemo nkiri i Old Trafford. "
"Mpora ntekereza Manchester United, Ubundi itangiriro ry'umupira wanjye ni hariya, hariya ni ho natangiriye, ndabizi ko abafana baho banshyigikiye." Byavuzwe na Cristiano Ronaldo.
Abajijwe ku mutoza bahoranye yagize ati: "Kugeza izi saha ntago ndabona ubutumwa bw'ishimwe bwe, ariko Ferguson dukunze kuvugana, yambwiye ko ndi uwambere ngomba guhora nongera ingufu mu byo nkora, Ferguson ni umuntu mwiza cyane ndamukumbuye nawe. "
Cristiano Ronaldo akaba yaravuye mu ikipe ya Manchester United yerekeza mu ikipe ya Real Madrid ubwo yarafite imyaka 24 gusa, Ubu akaba afite amasezerano agomba kumugeza mu mwaka wa 2018 akiri i Madrid biramutse bidahindutse.
Uyu musore kuva yagera i Madrid akaba amaze gutsinda ibitego 285 mu mikino 274 amaze gukinira ikipe ya Real Madrid ya hariya muri Spain.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.