Uri Hano »» Ahabanza » , IBINTU 8 BYAGUFASHA KONGERA UMUBARE W'ABAGUKURIKIRA (FOLLOWERS) KURI INSTAGRAM

IBINTU 8 BYAGUFASHA KONGERA UMUBARE W'ABAGUKURIKIRA (FOLLOWERS) KURI INSTAGRAM

Yanditswe na Manzi Brix | Monday, December 22, 2014 Saa 22:25




Uyu munsi noneho tugiye kurebera hamwe utuntu tw'ingenzi twagufasha kongera umubare w'abgukurikira kuri instagram.

Abakoresha Instagram bariyongereye ku buryo ubu usigaye usanga abanyarwanda bamaze kuyitabira cyane nk'izindi mbuga nkoranyambaga zizwi, aha twavuga Facebook, Twitter,...

Burya rero n'ubwo Instagram ari nziza ishimisha abayikoresha, Ntago yakuryohera na gato uramutse utagira umuntu n'umwe ugukurikira (Ugu Followinga) .

Tekereza Ho gato nawe uramutse ushyiraho ifoto ntihagire inshuti n'imwe ibimenya ngo ikumenyeshe byibuze uko kameze.
Ntibyaba ari agahinda?, Ni nko kuyibika muri Album bimwe bya kera pe!



Hano rero ngiye kubagezaho uburyo bwabafasha kubona aba followers ndetse no kubongera mu buryo buboneye kandi vuba.

Uti gute rero;

1) Uzuza Umwirondoro Wawe Neza


Biba byiza burya iyo wujuje ibikuranga byose neza kuko n'ushatse kugukurikira wese akabona imyirondoro yawe bihita bimuha imbaraga kuko aba abaye nk'ukumenyeho gato, biruta kutagira icyo abona agakeka ko n'iyo account atari iya nyayo.

2) Shyiraho Amafoto N'AmaVideo Bishimishije


Burya ikintu kimwe gishobora gukurura abantu ni amafoto akeye, Utuntu dusekeje natwo tukaba utwa mbere.

3) Koresha Tags Zizwi


Niba utajya ukoresha aka kantu # kuri Instagram biragoye rwose kuba wabona abagukurikira (followers bizanye). Aka kantu karafasha cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko usibye guhindura ibintu bigaherekeje ubururu ahubwo gakora undi murimo abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga benshi batajya basobanukirwa, Aka (#) kari mu dukubo uzasanga abantu benshi bagashyira mu ma status yabo nko kuri facebook aho bo intego baba bifitiye ari uguhindura ibara ry'ijambo banditse. Nyamara burya hari ikindi kintu kaba kamaze;

Dufate urugero: Nkiyo wanditse muri status yawe uti #rwanda burya nkanze kuri rya jambo riba ryamaze gusa ubururu rihita ringeza kuri page inyereka abantu bose bagiye bakoresha #rwanda mu ma status yabo. Bivuze ko no kuri instagram (Ari naho byamamaye) nuramuka wanditse uti wenda #nature abntu bose bari gushaka ibijyanye na nature bazajya bahita bakubona, Wakongeraho ubwiza bwa ya foto yawe nkuko twabivuze haruguru bigatuma kuyikandaho like byoroha ndetse bakaba banagukurikira bitewe n'uko bakwakiriye.

Hano rero hari zimwe muri #hashtags cg se #tags zimenyerewe na benshi kuri Instagram;

#love
#instagood
#me
#tbt
#cute
#photooftheday
#instamood
#iphonesia
#picoftheday
#igers
#girl
#tweegram
#beautiful
#instadaily
#summer
#instagramhub
#follow
#iphoneonly
#igdaily
#bestoftheday
#tsu
#tsunami
#f4f
#l4l
#selfie
#wcw

Ndetse tugashyiraho na zimwe z'abanyarwanda dusanganywe!

#Team250
#finest250
#selfiemunyarwanda
#giraselfiemunyarwanda
#TeamRwanda
#reppin250

n'izindi zose nawe wabasha kubona ko zikoreshwa cyane.

4) Shyiriraho Ibintu Ku Gihe Nyacyo


Burya nyine Igihe ni amafaranga, Igihe ni byose.
Niba hari ifoto cyangwa se Video ugiye gushyira kuri account yawe yishyireho igihe uzi neza ko abagukurikira bari kuri instagram.

Urugero ntiwashyiraho ifoto ari nijoro abantu bose baryamye ngo ibashe kubonwa na benshi.

5) Huza Instagram Yawe Na Facebook Yawe


Nkuko byagiye bigaragara 70% by'abakoresha Facebook uzabasanga no kuri Instagram bityo rero iyo uhuje instagram na facebook byawe biguhuza n'inshuti nyinshi, Dore ko instagram ibibamenyesha ndetse nawe ikabikumenyesha. Icyo usabwa rero kurikira inshuti zawe nazo zizajya zigukurikira.

6) Kanda Like Kumafoto N'AmaVideo Y'Abantu Udakurikira (Uda Followinga) 


Ibi byo nanjye mperutse kubigerageza mbona aribyo bibyara umusaruro cyane, Nakanze like zigera ku 100 ku mafoto y'abantu ntakurikira mbasha kubona likes zirenga 30 ku mafoto yanjye ndetse n'abankurikira bagera muri 15 kuzamura.
Burya umuntu iyo ukanze like ku ifoto ye biramushimisha ku buryo ahita ashaka uburyo abikwishyura ugasanga nawe aguhaye like cyangwa se akagukurikira akeka ko nawe usanzwe uri umu follower we!

7) Baza Ibibazo Ku Mafoto Yawe


Baza utubazo duteye amatsiko ku mafoto yawe niba umaze kugira abagukurikira, nabyo bizongera abagukurikira.

8) Fungura #Tags Zatanzwe Ukunde Buri Foto


Icyi nacyo kiri mu bya mbere aho wowe ugenda ushaka Tags zizwi ugakanda like kubazikoresha aho twavuga nka #Like4Like niba ukeneye likes cyangwa se Follow4Follow.

Ndizera ko abakunzi ba instagram ibi bigiye kubafasha ndetse Tukaba tuzabategurira indi post y'igice cya kabiri izaba ikubiyemo byinshi byabafasha!




Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->