Uri Hano »» Ahabanza » , Dore udukoryo twa Google buri wese akwiye kumenya muri 2015.

Dore udukoryo twa Google buri wese akwiye kumenya muri 2015.

Yanditswe na Unknown | Wednesday, December 31, 2014 Saa 21:49


Nkuko mubizi twageze muri 2015, Ikipe yacu (madhouse250) Tukaba Tuboneyeho kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2015 uzababere uw'Ishya n'Ihirwe :)
Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe utuntu tw'ingenzi google yagufasha ndetse ukwiye kumenya kuko ari utw'ingirakamaro ushobora kudukenera isaha n'isaha niba ukunze gukoresha urubuga rwa Google, Dore ko ari narwo rwa mbere mu zisurwa cyane!


Twatangiye!!

1. Google burya ivunja amafaranga: Waruzi ko ushobora kuvunja amafaranga wifashishije google?, Aha ariko simvuga bimwe byo mu ma boutique baguha ibiceri ubahaye inoti! Ndavuga iyo ushaka kumenya amafaranga ufite mu manyarwanda (ni urugero) ukayavana mu ma dollar$, kugirango ubikore wifashishije Google Rero wandikamo uti:" 100 USD in RWF ! ubundi ugahita ubona umubare w'ama Dollar$ 100 mu manyarwanda! nanone ushobora kwifashisha ubu buryo ushaka guhindura miles muri Kilometers n'ibindi..

2. Waruziko ushobora gukoresha Google nka Calculator? : Wowe ujya muri google ukandika neza ikibazo ihita igisubiza! urugero: (5 * 5) - 5
Uze kubikora wirebere nawe :p

3. Google uziko iguha amakuru ya vuba ku kintu runaka iyo ubishatse? : Ntakindi bisaba wowe ukanda Ahanditse News Ahagana Hejuru ku ruhande warangiza ugahita ubona amakuru avuga kubyo wari washakishije!

4. Aka ko kari mu dukunzwe! Google uziko ishobora kugufasha niba ufite nk'ifoto ugahita umenya nyirayo? : Usura iyi Link images.google.com ukaba washyiramo link y'iyo foto, Cg ugakora Upload, cyangwa c ugafotora!

5. Uziko ushobora gushakisha ibintu byo kuyindi website imwe gusa wifashishije google?: Wowe ujya muri google ukandika icyo ushaka ugakurikizaho aka site:url

Urugero: Udukoryo site:madhouse250.net

Ubundi ugahita ahantu hose handitswe ijambo udukoryo kuri Madhouse250.net

6. Waruziko se ushobora kubona files gusa ukoresheje google ntibikuvangire ibindi udakeneye?

Wowe jya muri google wandike izina rya file ushaka ukurikizeho iri Jambo "filetype" hanyuma ukurikizeho extension ya file ushaka.

Urugero hano twavuga wenda nka pdf, ppt (iza power point), cg doc (ari zo word document)

7. Waruzi ko google ushobora kuyitegeka uko igushakishiriza se ahubwo? Iyi LINK yagufasha.

8. Waruziko se ushobora kumenya isaha y'aho uherereye cyangwa ahandi ukoresheje google?

Wowe andikamo uti wenda :" Kigali Time Now" urahita ubibona.

9. Waruzi ko se ushobora kubona Definition ("igisobanuro") cy'ijambo runaka?

wowe jya kuri google wandike uti:" Define Madhouse" urahita ubona ubusobanuro bwa madhouse, ushobora gusimbuza madhouse irindi jambo ushaka!

10. Ushobora no kumenya igipimo cy'ubushyuhe wifashishije google

Urugero andika "Kigali Forecast" urebe, Ushobora gusimbuza kigali n'umugi ushaka!

Twizere ko niba hari utwo utari usanzwe uzimo tugiye kugufasha, Ubutaha tuzabagezaho n'utundi tw'ubwenge!!



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->