Uri Hano »» Ahabanza » , , Dore icyo wakora igihe wibagiye urufunguzo rwa telephone yawe (Android) kandi utanibuka email cyangwa password yari iriho.

Dore icyo wakora igihe wibagiye urufunguzo rwa telephone yawe (Android) kandi utanibuka email cyangwa password yari iriho.

Yanditswe na Unknown | Tuesday, December 30, 2014 Saa 17:42



Niba ufite ikibazo cy'uko Telephone yawe wibagiwe urufunguzo; Pattern lock, Voice Unlock, Face unlock, Password,... Wahageze, Hano ugeze urahasanga uburyo bwose bwagufasha kongera kubasha kuyikoresha.
Kurikira inzira zose neza birakunda wongere ukoreshe Phone yawe neza!. Gusa ubu buryo buratuma telephone yawe imera nk'uko wayiguze imeze!

Nta kintu na kimwe mu byo washyizemo urabasha kongera kubona! Keretse ibibitse kuri SD CARD (MEMORY CARD)

Reka dutangire!

1. Zimya Telephone Yawe! Ukuremo SD Card na SIM Card!

2. Kanda button yagenewe kwatsa no kuzimya icyarimwe n'iya n'iyo Volume+ (Yo kongeza Volume) Ubikandire rimwe uzikomeze cyane utegereze kugeza ubonye Ibimeze nka gutya!


3.Ni ukuvuga ngo Volume Up (button yo kongeza volume) iragufasha guhitamo naho iyo hasi igufashe kwemeza (biterwa na phone) Hari izo Button yo kuzimya yifashishwa mu kwemeza!

4.Hitamo Recovery Mode urahita ubona ibi!


5. Ukimara kubona aka kantu wowe uhite ukanda button yo kuzimya!


6. Urahita ubona Options zitandukanye nkuko bigaragara ku ifoto yo hejuru.

Icyo dukeneye kuri iyi nshuro ni "Wipe data/Factory Reset" Ubwo niyo uhitamo ukoresheje button yo kugabanya Volume (iragufasha kumanuka) nugera kuri "Wipe data/Factory Reset" Ukande button yo kongera Volume iragufasha kwemeza!

7. Urahita ubona ubazwa niba koko gahunda uyikomeje, Kandi ntisubizwa inyuma!
Wowe uhitemo "Yes, Delete All Data"
Nkuko bimeze muri iyi foto yo hasi aha!

Kumanuka urakoresha "Volume Down"

Kwemeza ukoreshe "Volume Up"


8.Urahita ubona ibimeze nk'ibiri muri iyi foto iri hasi! Ubwo igikorwa nyirizina kiraba kiri ku runninga!


10. Nubona "Data wipe complete"
Ubwo uraba urangije haragaruka za Options twatangiriyeho uhitemo iya mbere ya "Reboot system now" ukoresheje Volume Up. Nkuko hano hasi hameze.


10. Urindire telephone yawe yake neza. That's all biraba bikemutse! Igisigaye ni ugushyiramo settings nk'ururimi, isaha,...
nkuko bimeze muri aya mafoto.





TWIZERE KO BISOBANUTSE UGIZE IKIBAZO WACYANDIKA MURI COMMENT UKORESHEJE E-MAIL, FACEBOOK, CG TWITTER

---------------------------
Ukeneye utundi tuntu tw'ubwenge wadusanga kuri Facebook!

Madhouse Empire STAFF

----------------------------


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->