Uri Hano »» Ahabanza » , Diamond yatangaje ko abahanzi nyarwanda bataramenya neza ikibuga barimo.

Diamond yatangaje ko abahanzi nyarwanda bataramenya neza ikibuga barimo.

Yanditswe na Unknown | Wednesday, December 31, 2014 Saa 12:13


Umuhanzi Diamond uri i Kigali muri Iyi minsi yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru asubiza ibibazo bitandukanye, Reba amafoto ye ubwo yasesekaraga i Kigali n'umukunzi we Zali Unyuze Hano UMUHANZI DIAMOND PLATNUMZ ARAYE I KIGALI HAMWE N'IKIZUNGEREZI CYE


Icyamamare Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru asobanura bimwe mu byagiye bimuvugwaho muri uyu mwaka ndetse n’uko yumvaga igihugu cy’u Rwanda, anenga cyane abahanzi nyarwanda avuga ko batazi ibyo bakora, hanyuma amaze kuganira n’abanyamakuru yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu musore agaruka ku byagiye bimuvugwaho bikamubabaza, yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ko yashenguwe n’iby’uko yavuzweho gukoresha amarozi kugirango abashe gutera imbere muri muzika ye.

Yagize ati “Nibaza impamvu amarozi akunze kuvugwa muri ibi bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba gusa. Ese ibindi bihugu byateye imbere cyane muri muzika ni uko bikoresha amarozi?. Nk’umuntu utekereza neza kuki udashobora kwibaza impamvu uwo muntu uroga aba yarabuze umwana we cyangwa ukomoka mu muryango we arogera noneho nawe ngo akundwe cyane anabone amafaranga? Ku ruhande rwanjye mbona ari ibitekerezo bidakwiye umwanya muri iki gihe, kuko turi gushaka uko natwe muzika yacu yagera ku rwego mpuzamahanga ariko mu gihe tugicana intege biragoye”.

Abajijwe icyo abona yafasha abahanzi nyarwanda kuba bagera ku rwego agezeho, yavuze ko atari ukubaca intege ariko ko batazi ibyo bakora. Ko bashobora kuba bakora muzika mu buryo bwo kwishimisha gusa.

Ati : “Mu Rwanda numva ko hari abahanzi benshi kandi beza, ariko se kuki batamurika ibikorwa byabo ngo bijye hanze y’igihugu? Icyo mbona ni uko bataramenya uko isoko rya muzika rihagaze. Ubundi uremera ukaburara ariko ukagera ku cyo ushaka kugeraho mu buzima bwawe. Ariko niba ubona amafaranga ugahita wumva ko ugiye kuyarya cyangwa se ukumva ko wabaye umuntu ukomeye burya nta hantu ushobora kugera. Muzika isaba kwiyima ukabanza ukagera ku ntego wihaye, ubundi ugatuza amafaranga wagiye ushyira mu bikorwa byawe agenda aza yiruka nawe bikagutangaza”.

Diamond yakomeje avuga ko mu Rwanda azi indirimbo z’abahanzi babiri gusa, izo zikaba ari ‘Tulia’ ya Knowless ariko akaba atazi uwo muhanzi uyiririmba uwo ariwe kuko ataramubona, naho indi ndirimbo azi ikaba ari iyitwa ‘Akabizu’ ya Mico The Best.

Diamond abajijwe iby’uko ahinduranya cyane abakobwa bakundana, yasubije uwari amubajije ko nk’uko ubu turangije 2014 tukaba tugiye kujya muri 2015, ibihe bihora bihinduka kandi bigahindukana n’ibiba ku bantu. Aha yasobanuye ko kuba yatandukana n’umukobwa bitewe n’impamvu atabibona nk’ikintu kidasanzwe ndetse ko biba no ku bantu bose, ahubwo we kuko azwi cyane bikaba bihita bivugwa bakabishyushya. Aha yasabye ko abantu bamenya ko nawe ari umuntu mbere y’uko aba icyamamare.

Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru, Diamond n’itsinda ry’abantu bazanye gususurutsa abanyarwanda berekeje ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye banasobanurirwa amateka y’u Rwanda, aha bakaba bababajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda ndetse Zari umukunzi mushya wa Diamond bajyana ahantu hose, we akaba yananiwe kubyakira amarira arashoka.

src/kissfm Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->