Uri Hano »» Ahabanza » , , CHRIS BROWN AGIYE GUSHYINGIRANWA NA KARRUECHE TRAN

CHRIS BROWN AGIYE GUSHYINGIRANWA NA KARRUECHE TRAN

Yanditswe na Unknown | Saturday, December 27, 2014 Saa 00:03


I couple ya Chris Brown na Karrueche ikunze gutangaza benshi dore ko rimwe na rimwe wumva ngo bashwanye ku yundi nshuro ukumva bakoze akandi gashya, cyangwa se bakiyunga. Ubu noneho baravugwaho ko baba bagiye kurushinga byemewe n'amategeko.

Bagiye bagirana ibihe byiza bari kumwe

Mu minsi yashize nibwo ibinyamakuru bya hariya muri leta zunze ubumwe za America byavugaga inkuru y'uko Chris Brown ashinja Karrueche kumuca inyuma igihe yarari muri gereza aho yashinjaga Drake ko ari we wamuciye ruhinga nyuma. Nyuma yaho biza gusa n'ibicecetse.

Ubu noneho Muri iyi minsi ya noheli inkuru zikomeje kugenda zicicikana ko bashwanye abandi nabo bakavuga ibyabo gusa inkuru iri kuvugwa cyane ni uko ubu noneho Chris brown ndetse n'umukunzi we Karrueche Baba bagiye kurushinga. Ibi abenshi bari kubishingira ku ifoto Karrueche yashyize kuri account ye ya Instagram aho yarari kwerekana Engagement Ring (impeta yambikwa abitegura kurushinga)  ikozwe muri Diamant ndetse bamwe bahita bemeza ko ari Chris Brown waba yarayimuhaye nk'impano kuri noheli.

Nubwo bwose byari byakomeje kuvugwa ko aba bombi batarebanaga neza nyuma ya byinshi byagiye biba harimo nka video yacicikanye Chris brown abyinisha Amber Rose, bivugwa ko aba bombi barangije kwiyunga nyuma yaho bafotowe bose bajyanye mu rubyiniro (Night club)

Gusa na none ngo mbere gato yo kujya mu rubyiniro Chris Brown yari yavuganye na Karrueche amusaba imbabazi nkuko amakuru dukesha Trace abivuga.

Ngizi impeta 2 bivugwa ko Karrueche yambitswe na Chris Brown

Hari mu gitondo cyo kuri Noheli rero nibwo Karrueche yahise ashyira iyi foto kuri Instagram ye binavugwa ko bari bamaranye ijoro ryose na Chris Brown.



Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->