Uri Hano »» Ahabanza » , Umwe mu bari bagize itsinda rya West Life kuri ubu asigaye yicururiza ka cyayi ku muhanda

Umwe mu bari bagize itsinda rya West Life kuri ubu asigaye yicururiza ka cyayi ku muhanda

Yanditswe na Unknown | Sunday, January 25, 2015 Saa 02:36



Mark Feehily wahoze mu itsinda ryabiciye bigacika rya West Life ryaje gusenyuka burundu muri 2012 kuri ubu ngo yamaze gutangira ubundi buzima bushya aho asigaye yicururiza twa crepe n'ikawa ku muhanda. 

Mark Feehily ufite imyaka 34 kugeza ubu nyuma yo gutandukana kw'itsinda rya West Life yabarizwagamo yafashe ingamba zo gutangira ubundi buzima yicururiza twa Crepe n'ikawa ku muhanda.


Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyitwa goss yagize byinshi atangaza ku buzima bwe aho ubu yibera mu bwongereza gusa kimwe mu bimutangaza yavuze ko ari abantu bababazwa n'umurimo yitangirije wo kugenda agemura ikawa na za crepe mu ma festival ndetse no mu mihanda.


Ati "Njye buriya birantungura nk'iyo mbona abantu bamwe baza aho ncururiza bahengereza bati uziko uriya muntu ari umwe wahoze aririmba muri West Life, yooh mbese byamugendekeye bite?, "
Akomeza agira ati "Njye rwose ubuzima mbayemo buranshimishije nta kibazo nkunze ibyo nkora kandi nanone nikundura za Festivals (iserukiramuco) murumva ko nta cyambuza.. "

West Life 2012, i manchester ku rubyiniro

Mark Feehily nawe ubwe akaba azi ko abenshi mu bakundaga imiririmbire ye n'itsinda rya West Life muri rusange batishimiye imihitiremo ye gusa kuri we nibyo bijya mbere.

Mu magambo ya gihanzi ati buri wese aziko buriya West Life igihagarara buri wese muri twe yahise ajya kwiruhukira gusa siko biri na busa pe!. Kuko njyewe tugitandukana nsa nuwasubiye muri Studio itandukanye nkikorerra umuziki, ariko umuziki udahuye n'iya bariya njye kandi nkaba nizeye ko uzambeshaho nta kabuza.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->