Uri Hano »» Ahabanza » , Kanye West ati : « Guhora nirakaje mbikomora ku bishushanyo bya kera»

Kanye West ati : « Guhora nirakaje mbikomora ku bishushanyo bya kera»

Yanditswe na Unknown | Sunday, January 25, 2015 Saa 21:23



Kanye West, Good Life HitMaker ubarizwa hariya muri Amerika (USA) akunze kugaragara asa n'urakaye cyane buri gihe kuri iyi nshuro rero Kanye West akaba yavuze ko abikesha ibishushanyo bya kera.

Kanye West rero ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cya E! News bamubaza impamvu atajya agaragara aseka yagize ati "Dusubiye inyuma gato ubwo nakoraga kuri Album yanjye nise Yeezus nabonye igitabo cyo mu myaka y' 1800 cyari gifunitse neza nitegereje amasura y'abantu bose nabonyemo bagiye babaho nsanga amasura yabo nta n'umwe wajyaga yifotoza aseka.

Murabizi aba Paparazzi bakunze kumbaza impamvu ntajya nseka na mu mafoto gusa burya n'iyo witegereje mu bitabo byakera ndetse na bya bishushanyo by'abantu ba kera usanga batarajyaga bifotoza baseka kuko bari babizi neza ko bitajya bigaragara neza, burya nta n'umunyamideri wagakwiye guseka."

Kanye West abajijwe impamvu akunda kwiyita Imana yasubije agira ati "Ubundi njye Imana kuri njye iza ku mwanya wa mbere muri byose, nubwo abantu dushobora kurema ntago ari twe tubyishoboza tuba turi nk'ibikoresho yifashisha kugirango isohoze imirimo yayo. "

ubusanzwe ubundi abantu bakaba bakunze kuvuga ko abahanzi benshi bakomeye kw'isi baba bakoranira bya hafi na Illuminati, ariko kuri iyi nshuro Kanye West akaba yavuze uburyo yemera Imana nubwo nawe ari mu bavugwaho gukorana n'imbaraga z'ikuzimu dore ko nawe hari igihe abyemeza.


Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->