Uri Hano »» Ahabanza » Cristiano Ronaldo yamaze gutandukana n'umukunzi we.

Cristiano Ronaldo yamaze gutandukana n'umukunzi we.

Yanditswe na Unknown | Thursday, January 15, 2015 Saa 12:02



Iki cyumweru gishobora kuba kigiye kuba icy'amateka nyuma yo kwegukana Ballon D'Or kuri 12/01/2015 hagacamo iminsi ibiri gusa ahita atandukana n'uwo babyaranye imfura yabo yitwa Cristiano Ronaldo Jr.

Dore ibintu 4 bishobora gutuma umuntu yemeza ko Cristiano Ronaldo n'umukunzi we Irina Shayk batakiri kumwe.

• Irina Shayk ntiyigeze yitabira ibirori byo gutanga Ballon D'Or igihe umugabo we yayegukanaga.
• Cristiano yashimiye abantu benshi amaze gutwara Ballon D'Or 2014 ariko ntiyashimira umugore we.
• Irina Shayk aherutse kubonwa ku mucanga yagiye kwiryohereza ubuzima wenyine.
• Irina Shayk yakuye Cristiano Ronaldo mu bantu akurikira kuri Twitter ye.

Cristiano uherutse kwegukana Ballon D'Or ku ncuro ye ya gatatu ashobora kuba atakiri kumwe n'umugore we tugendeye ku mpamvu twabonye haruguru.
Irina Shayk yari ari ku mucanga aryoshya wenyine mu gihe Cristiano yarari kwitegura kujya kwakira Ballon D'Or. 
Cristiano ntiyari ari kumwe n'umugore we, yari yajyanye n'umwana we gusa i Zurich mu itangwa rya Ballon D'Or 2014.
Ibinyamakuru bitandukanye byari byagiye bivuga kuri uyu muryango gusa kuri ubu ibimenyetso bikomeje kwiyongera aho ku munsi w'ejo Irina Shayk yahise aharika gukurikira Cristiano kuri Twitter ye (Unfollow).

Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->