Uri Hano »» Ahabanza » NYUMA Y'AMASAHA 5 NTA INTERNETI KOREYA YA RUGURU YISE OBAMA INKENDE

NYUMA Y'AMASAHA 5 NTA INTERNETI KOREYA YA RUGURU YISE OBAMA INKENDE

Yanditswe na Unknown | Sunday, December 28, 2014 Saa 12:05


Byongeye kuba ku nshuro ya 3 muri Korea ya Ruguru imirongo yose y'itumanaho ihagarara gukora, Guhagarara kw'imiyoboro y'itumanaho byaherukaga tariki ya 22 z'uku kwezi aho byamaze amasaha arenga 9, Byongera kuba kuri 23 nabwo bimara iminota 30, Gusa kuri ubu nabwo ngo byongeye bibaho ndetse bimara amasaha 5 yose nkuko amakuru dukesha Abc News abivuga. Nyuma y'ibyo Leta ya Korea ya Ruguru ikaba ishinja USA kuba ibiri inyuma.


Ibi rero bikaba byakomeje kongera ubukana bw'ikibazo Izi leta zombi zifitanye (iya USA ndetse na Korea ya Ruguru) Dore ko byaje gutuma Koreya ya Ruguru yongera gutuka Perezida wa USA Barrack Obama ivuga ko ari "INKENDE"

Uburakari bwa Perezida wa Koreya Ruguru bwatumye yita Uwa Leta zunze ubumwe za America inkende yo mu mashyamba.
umwuka mubi wakomeje kugaragara hagati ya USA na North Korea nyuma y'ihagarara rya interneti ya Korea byamaze amasaha atanu nkuko ikigo gishinzwe iby'ikoresha rya interneti kw'isi cya Dny Research Cyabitangaje.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Koreya ya Ruguru yahakanye kugira uruhare mu bujura bw’amabanga ya Sosiyete, Sony Pictures ari nayo yakoze filimi "The Interview" ikoze mu zisetsa ariko ivuga inkuru y'abanyamakuru babiri baba baratumwe kwica Perezida wa Korea ya Ruguru "Kim Jong Un"

Film y'urwenya "The Interview" ikomeje guteza ibibazo bikomeye hagati ya leta ya Koreya ya Ruguru ndetse na Leta zunze ubumwe za American
Mugihe FBI ya America yo ishinja Koreya ya Ruguru kuba inyuma y'ibi ikanavuga ko ikwiye kubiryozwa.
Gusa mbere y'uko iyi film isohoka bamwe mu bari barayikinnyemo bamaze kumenya ko yatangiye guteza umwiryane ku ntera yo hejuru baje gusaba ko yahagarara ndetse Studio ya Sonny irabibemerera gusa biza kurangira iyi film isohotse ku itariki 24 z'uku kwezi ndetse yerekanwa mu nzu zabigenewe zirenga 300 ku munsi wa Noheli.

Igihugu cya Korea ya Ruguru gihamya ko kandi Perezida Obama wa USA ari we uri inyuma y'iyi film mu Itangazo Komisiyo y’Umutekano ya Koreya ya Ruguru (NDC) yashyikirije Ibiro Ntaramakuru byo muri icyo gihugu

Ryagiraga riti :” Obama ntatekereza mu magambo n’ibikorwa bye ni nk’inkende mu mashyamba”

Koreya ya Ruguru na USA biracyari mu ntambara, kuko intambara ya Koreya yo mu 1950-1953 yahoshejwe n’amasezerano y’agahenge aho kurangizwa n’amasezerano y’amahoro.

USA zashyize abasirikare 28,500 muri Koreya y’Epfo bazahita batabara igihe Koreya ya Ruguru yahirahiye kugaba ibitero muri icyo gihugu.



Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru, Biroroshye ushobora gukoresha Email, Facebook cyangwa Twitter
Share this:



Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri FACEBOOK PAGE yacu UNYUZE HANO ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
-->