GANGNAM STYLE:- https://youtube.com/watch?v=9bZkp7q19f0
Amashusho y’indirimbo ‘Gangnam Style’ y’umuhanzi PSY yaciye agahigo ko kuba iya mbere mu mateka y’urubuga rwa Youtube yarebwe cyane kurusha izindi ku Isi kugeza ubwo umubare w’abayirebye urenga ubushobozi bwa mubazi y’uru rubuga.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bwa Youtube aravuga ko Gangnam Style yarebwe inshuro 2, 156, 712, 48 , ikarenga ubushobozi bwa mubazi y’urubuga rwa Youtube bikaba byatumye hafatwa icyemezo cyo kongera ubushobozi bwayo.
Ubuyobozi bwa Youtube bubinyujije kuri Google Plus bwagaragaje ko butigeze butekereza ko hari amashusho ashobora kuzarebwa ku kigero cya “32 bit integer” ni ukuvuga inshuro 2,147,483,647, gusa ibi byagagaye ko byari ukwibeshya kuko Gangnam Style yamaze kurenza izo nshuro.
Byasabye abashinze Youtube guhindura ubushobozi bwa mubazi bayishyira kuri “64 bit” ni ukuvuga ko amashusho y’indirimbo cyangwa andi yose ashobora kurebwa inshuro 9,223,372,036,854,775,808 ntibitere ikibazo uru rubuga.
Abareba indirimbo Gangnam Style ya PSY bakomeje kwiyongera ku buryo hari n’abatangiye kuvuga ko bishoboka ko mu myaka itanu cyangwa irindwi iri imbere ishobora kuzarebwa inshuro zirenga quintillion 9,2 , ibintu bitigeze biteganywa n’abashinze uru rubuga.
Gangnam Style yashyizwe kuri Youtube ku itariki ya 15 Nyakanga 2012, ubu imazeho imyaka ibiri n’amezi atanu. Imaze kurebwa inshuro 2, 156, 712, 48 , niyo iza ku isonga mu mashusho yarebwe cyane kuva uru rubuga rwashingwa.
Share this:
Niba ukunda inkuru z' Madhouse250 komeza udukurikirane kuri
FACEBOOK PAGE
yacu
UNYUZE HANO
ukande Like.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.
Gutanga Igitekerezo ku nkuru hano biroroshye, Wakoresha Facebook yawe, Twitter, Cg E-Mail ahagana hasi.